Kanseri y’inkondo y’umura
Kanseri y'umura ni iki?
Cleveland Clinic isobanura ko Kanseri y’inkondo y’umura ari ikibyimba gifata ku nkondo y’umura aricyo gice cyo hasi ku mura (nyababyeyi). Dushobora kurinda iyi kanseri twigisha kwipimisha bihoraho ndetse no gufata urukingo rw’agakoko kayitera – Human papillovirus (HPV). Abarwayi benshi nta bimenyetso bagaragaza. Ibimenyetso birimo kuva cyane ndetse n’ububabare mu gihe cy’imihango usanga iba incuro nyinshi mu kwezi. Ubuvuzi bwa Kanseri y’inkondo y’umura harimo kubagwa, gushiririza no gukoresha imiti ya (shimiyoterapi).
Ibyiciro bya Kanseri y’inkondo y’umura
Kimwe na Kanseri y’ibere, ibyiciro bya Kanseri y’inkondo y’umura bitwereka urwego igezeho ifata ibindi bice bityo bigafasha mu kumenya ubwoko bw’ubuvuzi bukoreshwa. Ibyiciro bigendera ku ngano y’ikibyimba, aho igeze ifata ibindi bice, ndetse n’amaswaganga yafashwe (lymph nodes).
As demonstrated in the graphic above, cervical cancer has four possible stages, with varying survival levels and treatment types. Stage 1 has an 85% 5-year survival rate and can be treated with radiation therapy concurrent with chemoradiotherapy. Stage 2 is locally advanced, has spread beyond the lower part of the vagina, has a 5-year survival rate of 65%, and can be treated with chemoradiation. Stages 3 and 4 are metastatic, have a 5-year survival of 7%-35% and require systemic treatment with chemotherapy. Treatment with surgery is also always an option for patients at different stages and the decision is made case by case based on the available surgical options.
Ingaruka z’ubuvuzi bwa Kanseri y’inkondo y’umura
Kuvura Kanseri y’inkondo y’umura bigira ingaruka zitandukanye ku bagore. Turebere hamwe zimwe mu ngaruka zikunda kugaragara hagati yo kubagwa no gukoresha imiti.
Surgery | Chemotherapy |
---|---|
Lack of sexual desire | Lack of sexual desire |
Vaginal stenosis | Vaginal stenosis |
Vaginal dryness | Vaginal dryness |
Polyneuropathies | Rectovaginal fistula |
Chronic itching | |
Skin rashes | |
Thrombocytopenia | |
Bleeding |
Complications
Ingaruka zako kanya
Ingaruka zako kanya ni ingaruka umurwayi agira guhera atangiye imiti kugeza ku mezi atatu. Zirimo gucika intege, kuruka, gucibwamo, gupfuka umusatsi ndetse no kumagara ku ruhu, kugira amaraso macye, no kubyimba ibice by’umubiri. Izi ngaruka zirashira igihe urangije imiti. Kurwanya izi ngaruka bikorwa havurwa ibimenyetso kugirango umurwayi amererwe neza. Abaganga batanga n’ubufasha bwo kuganiriza abarwayi ndetse n’indi miti ivura za ngaruka.
Ingaruka z’igihe kirekire
Iyo igihe cy’ubuvuzi kirangiye, ingaruka zo ku mubiri nyinshi zirashira. Hari igihe ingaruka ziza zitinze nyuma y’amezi menshi yo kuvurwa. Izi ngaruka ni imbogamizi ku bagore bakize ariko ziratandukana bitewe n’umuntu.
Kuvura ingaruka z'imiti
Bitewe n’uburyo izi ngaruka zikomeye, abaganga bavura indwara zitandukanye bakenera gukorera hamwe mu kuvura izi ngaruka zatewe n’ubuvuzi bwa Kanseri y’inkondo y’umura. Hano hasi turebe igishushanyo cyerekana uburyo bavura ingaruka zitandukanye. Turibanda ku buzima bw’imyororokere – kudakora neza kw’imyanya ndagagitsina ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina