Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
ubusobanuro bw’amagambo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abagore barwaye kanseri cyangwa bayikize bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abo bashakanye. Gukora imibonampuzabitsina bifite igice gikomeye mu buzima bwa muntu. Abagore bakize kanseri usanga bafite ubushake bucye bwo gukora imibonanompuzabitsina bishobora kuba byaratewe n’ubuvuzi bahawe harimo imiti ya shimiyoterapi gushiririza mu myanya ndangagitsina ndetse n’imiti ishingiye ku misemburo. Birababaje cyane ko abagore bahohoterwa kubera ingaruka z’ubuvuzi bahawe.
Amoko y’ihohoterwa akunda kugaragara
Abagore barwaye Kanseri ndetse n’abayikize bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye. Hagendewe ku itegeko ryo mu Rwanda, igazeti ya Leta N°14 OF 06 04 2009 isobanura amoko atandukanye y’ihohoterwa akurikira:
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ihohoterwa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu atabishaka, haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndanga gitsina no ku mutungo kuberako ari umugabo cyangwa umugore. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iri hohoterwa rishobora gukorerwa mu rugo cyangwa no hanze yarwo.
Gufatwa ku ngufu
Igihe umuntu akoreshejwe imibonampuzabitsina ku gahato, bamuteye ubwoba ndetse n’ibindi
Gufatwa ku ngufu mu bashakanye
Gukoreshwa imibonanompuzabitsina ku gahato umwe mu bashakanye atabishaka hakoreshejwe imbaraga, gutera undi ubwoba n’ibindi
Ubucakara bushingiye ku gitsina
Gukoreshwa ubucakara bushingiye ku gitsina hagamijwe kwishimisha. Bishobora gukorwa hakoreshejwe imibonanompuzabitsina, gukorakora ndetse no kwambura umuntu imyenda ye, kumufata amashusho yambaye ubusa kugirango uyashyire ku karubanda n’ibindi
Guhoza ku nkeke
Guhora utera ubwoba umuntu, umutuka, ndetse umushinja ibyo atakoze.