Kwirinda

Ihohotera rishingiye ku gitsina
Abarwayi ba kanseri n'abahoze ari abarwayi

Kwirinda ihohoterwa cyangwa ingaruka ryaryo

Uburyo bwa lUBRICATE buhuriza hamwe imikorere y’abaganga ba gakondo n’ubuvuzi bugezweho kuko bwibanda ku nyungu z’umurwayi. Umuganga ashyiraho umwanya w’uruganiriro hagati y’umurwayi n’uwo bashakanye kugirango asuzume ibyiyumviro, intekerezo, imyemerere n’imyifatire ye agakorana nabo mu kwiga uburyo bushya bwabafasha gukemura ibibazo. Uyu mwanya aba ari uwo gukorera hamwe nk’abashakanye bashaka ibisubizo bw’ibibazo aho kuganira ku bibazo gusa. Umuganga afasha umurwayi kumenya intekerezo mbi afite akamufasha kugera ku bisubizo.

Ubuvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe (Psychotherapy)

Ubuvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe ni cyo gice cya mbere kigize ibice bitatu bw’uyu mushinga “Lubricate”. Ibibazo byo mu mutwe bigomba guhita byitabwaho inshuro ya mbere muganga ahuye n’umurwayi. Iki gice ni CBT yahinduwe kugirango yongere igihe umurwayi amarana n’umuganga, tugendeye ku mbogamizi yo kugera kwa muganga abarwayi bo mu Rwanda bahura nayo. Gifite intego eshatu:

  1. Kureba ingaruka Kanseri yaba yaragize ku mitekerereze n’imyitwarire
  2. Guhuza ubuzima bw’imyororokere n’uburyo abanye n’uwo bashakanye ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe imitekerereze, imyitwarire n’ibyiyumviro by’umurwayi
  3. Kureba uburyo bwiza bwo gufasha kongera kwishima no kunezerwa bahindura intekerezo mbi n’imyitwarire mibi.

Ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina n’imyororokere (sexual health)

Nubwo usanga akenshi abarwayi nta bushake bafite bwo gukora imibonano mpuzabitsina nkuko byahoze mbere, usanga bashaka kwishimana n’abo bashakanye cyangwa abo babana. Muganga akwiye kubasobanurira ingaruka ubuvuzi buzagira ku buzima bwabo bw’imyororokere cyane ko kuvuga ku buzima bw’imyororokere bifatwa nka kirazira, usanga abarwayi batinya kubibazaho. Mu kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni ingenzi kubasobanurira impinduka zizabaho mu buzima bw’imyororokere kuri aba bagore, uburyo bwo kuboneza urubyaro bakoresha mu gihe bari kuvurwa, ndetse n’uburyo bashobora gukomeza kugera ku byishimo byo gukora imibonanompuzabitsina mugihe bagihanganye na Kanseri.

Kuzirikana gushyira hamwe no kwihanganirana kw’abashakanye (Dyadic coping)

Iyo tuvuze ubuvuzi bwa Kanseri, gushyira hamwe no kwihanganirana hagati y’abashakanye bwumvikanisha ko iyo umwe arwaye bigira ingaruka kuwo bashakanye bakaba bagomba gufatanya mu kurwana n’ibibazo biterwa n’iyo kanseri. Nibyo koko, abashakanye bahuye n’ibibazo bya Kanseri ntibiborohera mu buzima muri rusange, mu byiyumviro ndetse n’igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’ingaruka z’imiti aho usanga umuntu atagishaka gukora imibonano mpuzabitsina, yumva yigunze adashaka kuba hamwe n’abandi ndetse adashaka no gukora indi mirimo asanzwe akora. Byongeye kandi iyo umuntu ari kugenda akira, hazamo izindi nzitizi yaba kuri we cyangwa mu mubano n’uwo bashakanye. Abagore benshi bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitisna ndetse umubano we n’uwo bashakanye ukazamo agatotsi. Iyo nta gikozwe kuri izi mbogamizi bibangamira cyane ubuzima bw’abagore muri rusange. Bityo rero mu rwego rwo kubafasha, abaganga bakeneye kumenya ko ibyo bibazo bihari kandi bigira ingaruka ku bashakanye bari hamwe, cyangwa se ingaruka z’ibibazo by’umwe zikagera ku wundi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Intego nyamukuru y’ubu buvuzi ikwiye kwibanda kuri ibi bibazo ark inashimangira umubano w’abashakanye.